Yesu Atuma Abiigiishwa Mirongo Irindwi na Babiri
1 Haanyuma Umwami Yesu, atooranya abandi biigiishwa mirongo irindwi na babiri,10:1 Ibyanditswe bimwe bivuga mirongo irindwi. atuma babiri, babiri ngo bamubanzirize aho yari agambiriye kuja hoose. 2 10:2 Mat 9:37,38.Arababwira ati, "Ibisaaruurwa ni byinshi, ariko abasaaruuzi ni bake. Nuuko musabe Imaana nyiribisaaruurwa, yohereze abasaaruuzi mu murima waayo.10:2 Ni byinshi bisobaanurwa ko abantu bashaaka kumva ijambo ry’Imaana ari benshi. Kandi abasaaruuzi, yamenyeeshaga ko ari abantu bo kuvuga ijambo ry’Imaana. 3 10:3 Mat 10:16.Nimugende! Dore mbatumye muri nk’abaana b’intaama, hagati y’amasega aryana. 4 Ntihagire ishilingi mwitwaza mu mufuka, cangwa agakapu, cangwa ingato, kandi ntimumare igihe muramukanya n’abantu mu nzira mukigenda.
5 Buri nzu yoose mwinjiramo, mubanze muvuge muti, ‘Amahoro y’Imaana abe muri iyi nzu.’ 6 Niiba muri iyo nzu harimo umuntu ukunda amahoro, azaayahaabwa, ariko niiba ntaawe, ayo mahoro azaabagarukira. 7 10:7 1 Kor 9:14; 1 Tim 5:18.Mugume muri iyo nzu, murye kandi munywe ibyo babahaaye, ibyo birakwiriye kuko umukozi akwiriye guhembwa.
8 Itawuni yoose mugeramo bakabaakiira, murye ibyo babazimaaniye, 9 mukize abarwayi bo muri yo, mubabwire muti, ‘Ubwami bw’Imaana burabeegeereye.’ 10 10:10 Iby 13:51.Ariko nimugera mu tawuni, abantu b’aho ntibabaakiire, muzaaje mu nzira zaaho mubabwire muti, 11 10:11 Mat 10:7-14; Mar 6:8-11; Luk 9:3-5.‘Umucuucu wo mu tawuni yaanyu wari ufashe ku birenge byacu tuwikunkumuyeho byerekana ko Imaana izaabahanira ibicumuro byabo, ariko mumenye ko Ubwami bw’Imaana bubeegereeye.’ 12 10:12 a Mat 11:24; b Mat 10:15.Ndababwira yuuko, ku munsi w’urubanza, Imaana izaagirira Sodomu imbabazi nyinshi ziruta iz’abo muri iyo tawuni."
Ishano Rizaagwira Amatawuni Yanze Kwihana
13 Yesu akomeza kubwira abiigiishwa ati, "Mbeega ishano rizaagwira abantu b’i Koraziini! Mbeega ishano rizaagwira abantu b’i Beetsayida! Iyaaba abanyabyaha b’i Tiiro n’i Sidoni baraboonye ibitangaaza byakorewe muri Koraziini, n’i Beetsayida, baba baariihannye barira kandi baborooga. 14 Ni co gituma ku munsi Imaana izaaca imanza ab’i Tiiro n’i Sidoni bazaahanwa igihano cooroshe kuruta icaanyu. 15 Namwe ab’i Kaperenawumu, mbese muzaashirwa heejuru, ngo mugere ku ijuru? Oya, ahuubwo muzaaja i kuzimu!"
16 10:16 Mat 10:40; Mar 9:37; Luk 9:48; Yoh 13:20. Maze Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Umuntu weese wemera ibyo muvuga, aba yemeye ibyo mvuga. Ubanga, ni nje aba yanze kandi unyanga aba yanze Imaana yantumye."
Ico Abiigiishwa ba Yesu Bakwiriye Kwishiimira
17 Abo mirongo irindwi na babiri bagaruka baneezeerewe caane maze babwira Yesu bati, "Nyagasani, abadayimooni na bo baatwumviye ku bw’ububaasha bw’izina ryawe."
18 Arabasubiza ati, "Naboonye Sataani agwa avuuye mu ijuru nk’umurabyo. 19 Dore mbahaaye ubutware bwo gukandagira inzoka n’ibindi binyabusabwe byose, hamwe no gutsinda umwanzi Sataani n’ubutware bwe bwose. Ntaakintu na kimwe kizaagira ico kibatwara. 20 Ariko ntimwishimire yuuko imyuka mibi ibumvira, ahuubwo mwishimire ko amazina yaanyu yanditswe mu ijuru."
Yesu Aneezeerwa
21 Ako kaanya Yesu yuzura umuneezeero mu Mwuka Weera, maze aravuga ati, "Ndagushiima, Daata, wowe utegeka ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge ukabihishuurira abiiciishije bugufi. Ni koko Daata, ni ko wabikunze.
22 10:22 a Yoh 3:35; b Yoh 10:15. Imaana Daata yampaaye ububaasha n’ubwenge bwose. Imaana Daata yoonyine ni yo izi Umwana uwo ari we. Kandi Umwana ni we uzi Se uwo ari we, n’umuntu weese wo Umwana ashaatse kugira ngo amenye Imaana."
23 Maze Yesu ahindukira abiigiishwa be, ababwira biihereereye ati, "Hahiirwa abareeba ibyo mureeba. 24 Ndababwira ukuri yuuko abahanuuzi n’abaami benshi biifuuje kureeba ibyo mwiboneye, nyamara ntibaabiboonye. Ndetse biifuuje no kumva ibyo mwumviise ariko ntibaabyumviise."
Yesu Yiigiisha ku Rukundo
25 10:25 Mat 22:35-40; Mar 12:28-34. Umwe mu biigiishamategeko ya Moose, ahagurutswa no kugerageza Yesu aramubaza ati, "Mwigiisha, naakora iki kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?"
26 Yesu aramusubiza ati, "Amategeko ya Moose avuga iki? Uyasobaanukirwa ute?"
27 Na we aramusubiza ati, "Ukundiishe Uhoraho Imaana yaawe umutima waawe woose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zaawe zoose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi waawe nk’uko wikunda."
28 Yesu aramubwira ati, "Uvuze neeza. Nuugenza utyo uzaabona ubugingo."
29 Uwo mwigiisha w’amategeko, ashaatse kwishigikira, abaza Yesu ati, "Harya mugenzi wanje ni nde?"
30 Yesu amusubiza amuciira umugani ati, "Umunsi umwe Umuyuuda yavuuye i Yerusaalemu amanuka aja i Yeriko. Akigenda agwa mu bambuzi, baramusuumiira, baramukubita, bamwaka ibyo yari afite byose. Ndetse bamwambura n’imyenda ye. Nyuma bariiruka bamusiga ari indembe. 31 Akiri aho haaza umuheerezabitambo, amuboonye, arakiikira anyuraho ariigendera. 32 Nyuma y’aho haaza umuleevi na we amuboonye abigenza atyo, ntiyamwitaho, ariigendera. 33 Nuuko haaza Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, we amuboonye, amugirira impuhwe. 34 Amwoza ibikomere na divaayi, amwomoza amavuta ya elayo,10:34 Amavuta ya elayo ni amavuta ava mu giti ciitwa elayo. kandi amupfuka inguma. Amushira ku ndogobe ye, amujaana ahantu ho gucumbika, aramurwaza. 35 Bukeeye aha nyir’icumbi idenariyo ebyiri aramubwira ati, ‘Umurwaze kandi ibyo uzaatanga birenze ibyo ngusigiye nzaabikwishura ngarutse.’ "
36 Yesu ni ko kubaza wa mwigiisha w’amategeko ati, "Uteekereza ute? Muri abo batatu ni nde wamugiriye neeza? Ni nde wabaaye mugenzi we?"
37 Na we aramusubiza ati, "Ni uwamugiriye imbabazi."
Yesu aramubwira ati, "Genda naawe ukore utyo."
Yesu Azindukira Marita na Mariya
38 10:38 Yoh 11:1. Yesu n’abiigiishwa be bakomeza kugenda bagera iwaabo w’umugore witwaga Marita, arabaakiira. 39 Mwenenyina witwaga Mariya, yiicara yeegeereye Yesu, yumva ibyo yiigiishaga. 40 Ariko Marita we yari yahagaritswe umutima no gukora imirimo ashaaka ibyo kuzimaana. Nuuko asanga Yesu aramubaza ati, "Nyagasani, ntuubyitaayeho ko mwenemaama yanteereranye mu mirimo, akiiyicarira? Mubwire aze ampfashe."
41 Yesu aramusubiza ati, "Nyaabuna Marita urarushwa n’ubusa muri byinshi. 42 Nyamara ica ngombwa ni kimwe gusa, Mariya ni co yahisemo kandi ntaazigera acaakwa."