Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 12

15 Arongera arababwira ati, "Mwitonde kandi mube maaso ku bintu byo kurarikira, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bukire bw’ibyo afite."

16 Maze Yesu abaciira uyu mugani ati, "Haabaayeho umugabo w’umukire wari ufite itaka ryeraga caane. 17 Yiigiira inaama ati, Nzaakora nte, ko ntafite umwanya uhaagije wo guhunikamo imyaka yanje?

18 Maze aravuga ati, Nzaakora ntya: Ndasenya ibigega mpunikamo, maze nuubake binini birutaho umwo nzaaja mpunika imyaka yanje yoose hamwe n’ibindi bintu byanje ntunze. 19 Nooneho niibwire nti: Ubu ufite ibyiza byinshi wibiikiye bizaagutunga igihe kireekire wiriire kandi winywere maze udamarare.

20 Ariko Imaana iramubwira iti, Wa mupfaapfa we! Iri joro urakuurwaho ubugingo bwawe. Noone se ibyo washaatse bizaaba ibya nde?

21 Uku ni ko bizaaba ku muntu weese wirundaanyiriza ubukire bwo mu isi adafitanye ubumwe n’Imaana."

Veja também