29 Nuuko ntimugahagarike umutima w’ibyokurya cangwa ibyokunywa ngo abe ari byo muhozaho umutima. 30 Ibi byose abatiizeera Imaana bo mu isi na bo barabishaakiisha. Naho mwe So wo mu ijuru azi ko mubyifuuza. 31 Ahuubwo mbere ya byose, mushaake Ubwami bw’Imaana, niho ibyo muzaabyongererwa.