Publicidade

Lucas 13

Yesu Akiza Umugore ku munsi w’Isaabato

10 Igihe kimwe ku munsi w’Isaabato, Yesu yigiishirizaga abantu mu isinagoogi. 11 Mu bo yigiishaga, haarimo umugore ufite dayimooni iteera ubumuga. Uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunaane ahetamye umugongo adashobora kuunama na hato. 12 Yesu amuboonye aramuhamagara ngo aze aho ari, aramubwira ati, "Mugore ubohoowe ubumuga bwawe." 13 Amurambikaho ibiganza, ako kaanya uwo mugore arakira, ahagarara yemye, ahimbaza Imaana.

14 Ariko umutware mukuru w’isinagoogi biramuraakaza caane kuko Yesu akijije umuntu ku Isaabato. Abwira abantu ati, "Mu cumweru harimo iminsi itandatu gusa yo gukorerwamo imirimo. Iyo minsi, abe ari yo muja muuziramo gukizwa indwara, ariko umunsi w’Isaabato ni uwo kuruhuukiraho."

15 Yesu aramusubiza ati, "Mwa ndyarya mwe! Mbese ni nde utaazitura inka cangwa indogobe ye ku Isaabato mu kiraaro ngo ayijaane kuyuhira cangwa kuyiragira? 16 Noone uyu mugore, dore imyaka ibaaye cumi n’umunaane aboshwe na Sataani kandi ari umukoobwa w’Aburahamu. Mbese ntibyari ngombwa ko abohoorwa ku munsi w’Isaabato?"

17 Yesu amaze kuvuga ibyo, abaamuhakanyaga boose bakorwa n’isoni. Naho abandi boose baari bateeraniye aho, biishiimira imirimo myiza akoze.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-