Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 15

Umugani w’Umwana w’Ikirara

11 Yesu abaciira undi mugani ati, "Haariho umugabo wari ufite abahungu babiri. 12 Umuhungu muto abwira se ati, Daata mpa umugabane w’ibintu nkwiriye kugabana.Nuuko se abagabanya ibintu bye.

13 Hashize iminsi mike, umuhungu muto afata umugabane we ava mu rugo aja mu gihugu ca kure. Agezeyo, aseesagura ibyo yagabanye, abikoreesha uko yishaakiye. 14 Ibintu bye bishize, inzara ikomeye iteera muri ico gihugu, maze arakena. 15 Nuuko aragenda yinginga umuntu wo muri co gihugu amuhakwaho maze amuha umurimo wo kuragira ingurube. 16 Uwo muhungu yabuze uwamuha ico kurya agera n’aho kwifuuza ibyokurya by’ingurube.

17 Atangira kwibwira ati, Abakozi ba daata ni benshi, kandi bafite ibyokurya bihaagije ndetse bararya bakabisigaza, naho nje inzara igiiye kunyicira hano! 18 Reka mpaguruke nje kwa daata mubwire nti, daata, nacumuye ku Maana no kuri wowe, 19 ntibinkwiriye kwitwa umwana waawe, ndakwinginze ndeka mbe nk’umwe mu bakozi baawe.20 Nuuko arahaguruka asubira kwa se.

Akiri kure, se aramubona, maze amugirira impuhwe. Arirukanka, aramuhoobera, maze aramusoma.

21 Nuuko uwo mwana abwira se ati, Daata, nacumuye ku Maana no kuri wowe. Ntibinkwiriye kwitwa umwana waawe.

22 Ariko se ahamagara abagaragu be arababwira ati, Mumuuzanire imyambaro myiza, muyimwambike. Mumwambike impeta mu rutoki, n’ingato mu birenge. 23 Muuzane n’ikimasa c’umushishe, mukibaage maze turye, twishiime, 24 kuko uyu mwana wanje yari yarapfuuye, noone yazuutse. Yari yarazimiye, noone dore arabonetse.Nuuko batangira kwishiima.

25 Mu gihe biishiimaga, mukuru we abe araaje avuuye mu murima gukora, yumva baririmba, babyina. 26 Ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyabaaye. 27 Uwo mugaragu aramusubiza ati, Murumuna waawe yagarutse mu rugo, noone so yategetse ko bamubagira ikimasa c’umushishe kuko yagarutse ari muzima.

28 Mukuru we aheerako araakara, yanga kwinjira mu nzu. Se arasohoka, aja kumuhendahenda ngo yinjire. 29 Ariko uwo muhungu asubiza se ati, Dore, maze imyaka myinshi ngukorera nk’umugaragu, nta tegeko ryawe na rimwe niigeze ngomera. Ntaaco wigeze umpa nuubwo kaaba agahene ngo niishiimane n’inshuti zanje. 30 Noone uyu mwana waawe wagarutse amaze guseesagura ibyawe mu ndaaya ni we wabaagiye ikimasa c’umushishe?

31 Se aramusubiza ati, Mwana wanje ibihe byose turabaana kandi ibyanje byose ni ibyawe. 32 Ariko byari bikwiriye rwose ko tugira umunsi wo kuneezeerwa kuko uyu murumuna waawe yari yarapfuuye noone yazuutse. Yari yarazimiye noone dore arabonetse."

Veja também