Umugani w’umukire na Laazaaro
19 Yesu arababwira ati, "Haabaayeho umuntu w’umukire, yahoraga yambaye imyambaro myiza y’igiciiro, agahora adamaraye iminsi yoose. 20 Haariho n’umugabo witwaga Laazaaro w’umukene kandi yahoraga aryamye ku muryango w’inzu y’uwo mukire. Umubiri we wari wuzuye ibisebe. 21 Yifuuzaga kurya ubuvungunyukira bw’ibyokurya bwagwaga haasi y’imeeza y’uwo mukire akabubura. Imbwa zaajaga zirigata ibisebe bye.
22 Igihe kigeze, wa mukene arapfa, nuuko abaamalayika bamujaana kubaana na Aburahamu. Umukire na we arapfa arahambwa. 23 Ageze ikuzimu, ubugingo bwe burababazwa caane. Yubuura amaaso areeba heejuru, abona Aburahamu ari kure, ari kumwe na Laazaaro iruhande rwe. 24 Nuuko ahamagara Aburahamu ataka caane ati, ‘Sogokuru Aburahamu! Nyaabuna mbabarira wohereze Laazaaro akoze agatoki mu maazi, abobeeze ururimi rwanje, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’
25 Aburahamu aramusubiza ati, ‘Mwana wanje, wibuke ko wahaawe ibyo wari ushaaka byose ukiri ku isi, naho Laazaaro we, akagira imibeereho mibi. Ariko ubu aguuwe neeza naho wowe urababaye caane.’ 26 Uretse n’ibyo, hari umworera hagati yaacu naawe. Ntaamuntu n’umwe ushobora kuwambuka ngo ave aho turi maze ngo aze aho uri. Cangwa ngo ave aho uri aze hano, ntibyashoboka.
27 Nuuko uwo mukire arongera abwira Aburahamu ati, ‘Sogokuru mbabarira, ndakwinginze ohereza Laazaaro aje i waacu mu rugo, 28 kuko mfite beene daata bataanu, maze abiihanangirize kugira ngo na bo batazaaza aha hantu ho kubabazwa.’
29 Aburahamu aramubwira ati, ‘Beene so bafite Moose n’abahanuuzi bakwiriye kubumvira.’
30 Maze umukire aramusubiza ati, ‘Oya sogokuru Aburahamu ibyo ntibihaagije! Ahuubwo nihagira umuntu uzuuka akabasanga, baziihana ibyaha byabo, bagarukire Imaana.’
31 Aburahamu aramubwira ati, ‘Niibanga kumvira Moose n’abahanuuzi, ntibaakwemera naaho umuntu yazuuka.’ "