Pular para o conteúdo
Publicidade

LUKA 18

Gusenga Ubutarambirwa

1 Yesu aciira abiigiishwa be umugani ubiigiisha ko bakwiriye gusenga batarambirwa no kudaciika intege. 2 Arababwira ati, "Mu tawuni imwe, haari umucaamanza utaaruubahaga Imaana, ntiyite no ku bantu. 3 Kandi muri iyo tawuni, haari hatuuyemo umupfaakazi, wahoraga aza kuri uwo mucaamanza amwinginga ati, Nyaabuna nkiraanura nuuwo tubuurana.4 Ariko uwo mucaamanza amara igihe kireekire atabyitaho. Haanyuma ariibwira ati, Nuubwo ntubaha Imaana, kandi siniite ku bantu, 5 ariko kuko uyu mupfaakazi anduhije caane, ndamurengera kugira ngo adahora aza kundusha."

6 Nuuko Yesu arongera aravuga ati, "Ntimwumva iby’umucaamanza udatunganye yavuze? 7 Noone se, Imaana yo ntizaatabaara intoore zaayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese izaatinda kuziitaho? 8 Ndababwira yuuko Imaana izaazitabaara bidatinze. Ariko se Umwana w’Umuntu naagaruka azaasanga abantu bafite ukwizeera hano ku isi?"

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também