Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 18

Umugani w’Umufarisaayo n’Umusoreesha

9 Yesu arongera aciira umugani bamwe mu bantu biibwiraga ko ari intungaane, kandi bagahinyura abandi boose. 10 Aravuga ati, "Abantu babiri baagiiye mu Nzu y’Imaana gusenga. Umwe yari Umufarisaayo, undi ari umusoreesha. 11 Umufarisaayo ahagarara yemye arasenga ati, Ndagushiima Maana kuko ntameze nk’abandi bantu. Si ndi umunyabyaha, si ndi umujuura ndetse sinsambana, simeze nk’uriya musoreesha. 12 Niiyiriza ubusa kabiri mu minsi irindwi kandi ntanga kimwe ca cumi mu byo nungutse byose.

13 Ariko umusoreesha ahagarara hiirya ahiitaaruuye ntiyahangaara no kuubuura amaaso ngo areebe heejuru. Ahuubwo yikubita mu gituuza yeerekana umubabaro avuga ati, Nyaabuna Maana mbabarira, ndi umunyabyaha."

14 18:14 Mat 23:12; Luk 14:11. Maze Yesu aravuga ati, "Ndababwira yuuko uyu musoreesha, yasubiye iwe ababariwe ibyaha bye byose kuruta Umufarisaayo. Umuntu weese wishira heejuru, azaaciishwa bugufi, naho uwiiciisha bugufi, azaashirwa heejuru."

Veja também