Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 19

2 Haariho umugabo witwaga Zaakaayo, wari mukuru w’abasoreesha kandi ari umukire. 3 Yagerageje kureeba Yesu ngo amumenye, ariko ntiyabishobora kuko yari mugufi kandi abantu baari benshi. 4 Nuuko ariiruka aja imbere, yurira igiti kugira ngo areebe Yesu, kuko yari azi ko agiiye kunyuraho.

5 Yesu ageze kuri ico giti, areeba heejuru abona Zaakaayo maze aramubwira ati, "Zaakaayo, manuka vuba muri ico giti, kuko uyu munsi ndaraara mu nzu yaawe." 6 Ako kaanya Zaakaayo yururuka vuba yakiira Yesu aneezeerewe.

7 Abaabiboonye boose, batangira kwitootomba bavuga bati, "Agiiye kubaramira umunyabyaha."

8 Haanyuma Zaakaayo arahaguruka abwira Yesu ati, "Nyagasani, kimwe ca kabiri c’ibintu mfite, ndagiha abakene. Kandi uwo nambuye weese nsoreesha, ndamuriha inshuro enye."

Veja também