Pular para o conteúdo
Publicidade

LUKA 2

22 Nuuko iminsi yo kwezwa ishize, nk’uko umuhango wari uri ukurikije amategeko ya Moose, Yozefu na Mariya bajaana Yesu i Yerusaalemu kumumurikira Imaana. 23 Nk’uko byanditswe mu mategeko y’Uhoraho ngo, "Umuhungu weese w’imfura akwiriye kumurikirwa Imaana." 24 Nuuko baja no gutuura igitambo nk’uko byavuzwe mu mategeko ya Nyagasani ngo, "Inuma ebyiri cangwa inyoni ebyiri zisa n’inuma."

25 Muri ico gihe, haariho umugabo witwaga Simiyooni. Uwo yari atuuye i Yerusaalemu kandi yari intungaane, yitonda, atiinya Imaana. Yahoraga ategereje uzaazanira Abiisirayeli agakiza, kandi Umwuka Weera yari muri we. 26 Yari yarahishuuriwe n’Umwuka Weera ko atazaapfa ataraabona Kristo w’Imaana. 27 Uwo munsi, ayoborwa n’Umwuka Weera aja mu Nzu y’Imaana i Yerusaalemu. Maze Mariya na Yozefu baaje kumurikira Imaana uwo mwana, nk’uko umuhango w’amategeko wari uri, 28 basangayo Simiyooni. Simiyooni aboonye uwo mwana aramukiikira, maze ashiima Imaana ati,

29 "Mwami Maana, nooneho umugaragu waawe

yigendere amahoro nk’uko wabivuze.

30 Kuko amaaso yanje aboonye agakiza kaawe,

31 ako wateguuriye abantu boose kuba

32 umuco uzaahishuurira Imaana abanyamahanga.

Kandi ari ko gakiza kazaazana icuubahiro ku bwoko bwawe Isirayeli."

33 Maze ababyeyi be batangaazwa n’amagambo Simiyooni avuze kuri uwo mwana. 34 Nuuko Simiyooni abasabira umugisha kandi abwira Mariya ati, "Uyu mwana yaratooranyijwe kugira ngo bamwe mu Biisirayeli bagwe, abandi babyuke kandi azaaba ikimenyeetso kivuuye ku Maana co benshi bazaagiraho impaka. 35 Maze ibyo abantu bateekereza mu mitima yaabo bizaahishuurwa kandi naawe uzaagira agahinda kenshi, kagukuure umutima."

36 Haariho n’umuhanuuzikazi witwaga Anna umukoobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Asheeli. Yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi gusa arapfaakara 37 kugeza ku myaka mirongo inaane n’enye. Yahoraga mu Nzu y’Imaana, asenga ku manywa na nijoro yiyiriza ubusa. 38 Muri ako kaanya arabeegeera maze ashiima Imaana avuga ku by’uwo mwana amwamamaza mu bantu boose baari bategereje gucungurwa kw’i Yerusaalemu kuvuuye ku Maana.

Veja também