25 Muri ico gihe, haariho umugabo witwaga Simiyooni. Uwo yari atuuye i Yerusaalemu kandi yari intungaane, yitonda, atiinya Imaana. Yahoraga ategereje uzaazanira Abiisirayeli agakiza, kandi Umwuka Weera yari muri we. 26 Yari yarahishuuriwe n’Umwuka Weera ko atazaapfa ataraabona Kristo w’Imaana. 27 Uwo munsi, ayoborwa n’Umwuka Weera aja mu Nzu y’Imaana i Yerusaalemu. Maze Mariya na Yozefu baaje kumurikira Imaana uwo mwana, nk’uko umuhango w’amategeko wari uri, 28 basangayo Simiyooni. Simiyooni aboonye uwo mwana aramukiikira, maze ashiima Imaana ati,
29 "Mwami Maana, nooneho umugaragu waawe
yigendere amahoro nk’uko wabivuze.
30 Kuko amaaso yanje aboonye agakiza kaawe,
31 ako wateguuriye abantu boose kuba
32 umuco uzaahishuurira Imaana abanyamahanga.
Kandi ari ko gakiza kazaazana icuubahiro ku bwoko bwawe Isirayeli."