Yesu Akiza Umubembe
12 Igihe kimwe, Yesu ari mu tawuni, haaza umugabo wari urembejwe n’ibibembe. Aboonye Yesu, apfukama imbere ye aramwinginga ngo amukize. Aramubwira ati "Nyagasani, ubishaatse wanyeza ngakira."
13 Yesu aramwegeera maze amukoraho, aravuga ati, "Ndabishaaka kira." Muri ako kaanya bya bibembe birakira.