Umutware w’Abasirikare Yizeera Yesu
1 Yesu amaze kubwira abantu ibyo byose, aja mu tawuni yitwa Kaperenawumu. 2 Iyo haariyo mukuru w’abasirikare wari ufite umugaragu wo yakundaga caane kandi uwo mugaragu yari arwaye ari haafi gupfa. 3 Uwo mutware yumviise inkuru ya Yesu, atuma abakuru b’Abayuuda ngo binginge Yesu, aze akize uwo mugaragu. 4 Bageze aho Yesu ari, baramwinginga bati, "Uyu mutware akwiriye ubufasha bwawe, 5 kuko akunda ubwoko bwacu bw’Abayuuda ndetse yaritanze atwubakira isinagoogi."
6 Nuuko Yesu ajaana na bo. Bari haafi kugera iwe, uwo musirikare atuma bamwe mu nshuti ze ngo bamubwire bati, "Nyagasani, ntiwiirushe kuko ntibinkwiriye ko wakwinjira mu nzu yanje. 7 Ndetse nanje ubwanje nteekereza ko bitankwiriye kuuza aho uri. Ahuubwo tegeka nuuko umugaragu wanje arakira. 8 Dore nanje ndi umuntu utwarwa n’abandi nkabumvira, kandi mfite abasirikare ntegeka bakanyumvira. Iyo mbwiye umwe nti, ‘Genda’ aragenda. Naabwira undi nti, ‘Ngwino’ akaaza."
9 Yesu abyumviise, biramuneezeeza caane, atangaazwa n’amagambo y’uwo mutware. Maze arakebuka abona abantu benshi bamukurikiye arababwira ati, "Sindaabona ukwizeera kungana gutya haaba no mu Isirayeli." 10 Abo baari baatumwe basubirayo, bageze mu nzu, basanga wa mugaragu yakize.