Yesu Azuura Umwana w’Umupfaakazi
11 Haanyuma y’ibyo, Yesu aja mu tawuni yitwa Nayini. Abiigiishwa be n’abantu benshi bajaana na we. 12 Ageze haafi y’irembo7:12 Keera buri tawuni yagiraga uruzitiro ruyizengurutse kandi hakabaho irembo. ahuura n’abantu benshi baheetse umurambo bagiiye guhamba. Uwari wapfuuye yari umwana w’umuhungu w’ikinege, kandi nyina yari umupfaakazi. Abantu benshi bo muri iyo tawuni baari kumwe na we. 13 Yesu aboonye uwo mupfaakazi amugirira impuhwe nyinshi, aramubwira ati, "Wirira."
14 Maze yeegeera ingobyi yari irimo umupfu, ayikoraho nuuko abari baheetse barahagarara. Aravuga ati, "Musore, ndagutegetse haguruka." 15 Uwari wapfuuye areeguuka, ariicara atangira kuvuga. Maze Yesu amusubiza nyina.
16 Abantu boose babiboonye bigira ubwoba, bahimbaaza Imaana bavuga bati, "Umuhanuuzi ukomeye yatugezemo." Naho abandi bati, "Imaana igendereye ubwoko bwayo uyu munsi." 17 Nuuko inkuru y’ibyo Yesu yakoze yamamara mu gihugu c’i Yudeeya, no mu bindi bice byose bihahereereye.