2 8:2 Mat 27:55,56; Mar 15:40,41; Luk 23:49.hamwe n’abagore bamwe bo yari yarakijije indwara n’abadayimooni. Abo bagore baarimo, Mariya wiitwaga Magadaleena wo Yesu yakijije abadayimooni barindwi, 3 na Yowana umugore wa Ekuza wari umukozi mukuru wa Herodi, na Suzaana, hamwe n’abandi bagore benshi. Boose hamwe, baakoraga ku byabo bagafasha Yesu n’abiigiishwa be.