Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 8

27 Yesu avuuye mu bwato, asanganirwa n’umugabo wabaga muri iyo tawuni wari uteewe n’abadayimooni. Uwo mugabo yari amaze igihe kireekire yambara ubusa, kandi ntiyaraaraga mu nzu ahuubwo yaraaraga mu irimbi. 28 Aboonye Yesu arataka caane, apfukama imbere ye ateera heejuru ati, "Unshaakaho iki Yesu Mwana w’Imaana Isumbabyose? Nyaabuna ndakwinginze, ntunyice urupfu rw’agashinyaguro." 29 Yavuze atyo, kuko Yesu yari ategetse abadayimooni kumuvamo. Uwo mugabo baari baaramuhambije injegeri mu maboko no mu maguru, kandi baahoraga bamurinze kuko kenshi abadayimooni baajaga bamuteera. Ariko ibyo baamuhambizaga byose yarabicagaguraga maze dayimooni zikamujaana mu butaayu.

30 Yesu abaza uwo mugabo ati, "Witwa nde?"

Aramusubiza ati, " Igiteeroni ryo zina ryanje." Yavuze atyo kuko abadayimooni baari bamurimo baari benshi. 31 Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Nyaabuna turakwinginze ntudusuke ikuzimu."8:31 Mu Bayuuda Ikuzimu wari umwanya wo abaapfuuye baajanwagamo. Baatekerezaga kandi yuuko ari icoobo kitagira ubugarukiro. Wari umwanya wo imyuka mibi yabiikwagamo itegereje guciirwa urubanza.

32 Haafi aho, haari ingurube nyinshi zaariishirizaga ku musozi. Nuuko abo badayimooni binginga Yesu caane ngo abeemerere baje muri izo ngurube. Nuuko arabeemerera. 33 Maze abo badayimooni bava muri uwo mugabo, binjira muri izo ngurube. Izo ngurube zoose ziiruka zirindimuka agacuri maze ziisuka mu ngezi, zirarohama.

34 Abashumba baaragiraga izo ngurube, baboonye ibibaaye barahunga maze baamamaza iyo nkuru mu tawuni no mu bindi bice biyegeereye. 35 Maze abantu barahaguruka baja kureeba ibyabaaye. Baaza aho Yesu ari, babona uwo mugabo wabagamo abadayimooni yiicaye haasi imbere ya Yesu yambaye kandi afite ubwenge nk’abandi. Babiboonye baratiinya caane.

Veja também