Pular para o conteúdo
Publicidade

LUKA 8

Yesu Akiza Umugore hamwe n’Umukoobwa wa Yayiro

40 Yesu asubiye haakurya y’ingezi, abantu benshi bamwakiira n’umuneezeero kuko boose baari biiriwe bamutegereje. 41 Nuuko haaza umuntu witwaga Yayiro wari umutware w’isinagoogi y’Abayuuda. Apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, "Ndakwinginze ngwino tujaane iwanje." 42 Yavuze atyo kuko yari afite umukoobwa w’ikinege wari amaze imyaka cumi n’ebyiri y’ubukuru kandi yari arwaye arembye ari haafi gupfa. Nuuko Yesu aramwemerera barajaana.

Bakigenda, abantu benshi baramubyiga. 43 Muri abo, haarimo umugore wari amaze imyaka cumi n’ebyiri arwaye indwara y’abagore yo kuva. Yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntaawashoboye kumukiza. 44 Nuuko uwo mugore yegeera Yesu amuturutse inyuma akora ku mukugiro w’umwenda we, ako kaanya amaraso aratsina.

45 Yesu arabaza ati, "Ni inde unkozeho?"

Abantu boose barahakana. Peetero aramubwira ati, "Daatabuja, abantu benshi baragukurikiye kandi barakubyiga ndetse bakanagufataho."

46 Ariko Yesu aravuga ati, "Hari umuntu unkozeho abigendereye kuko numviise imbaraga zimvamo."

47 Nuuko uwo mugore amenye ko Yesu adahishwa, aza afite ubwoba bwinshi, apfukama imbere ye. Abwira rubanda impamvu yatumye amukoraho, ababwira n’ukuntu indwara yo kuva yashootse ikize.

48 Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro."

49 Yesu akivuga ibyo, haaza umuntu uvuuye mu rugo rwa Yayiro, maze abwira uwo mutware w’isinagoogi ati, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Reka kurusha umwigiisha."

50 Yesu yumviise ibibaaye abwira Yayiro ati, "wiitiinya, izeere gusa umukoobwa waawe arakira."

51 Nuuko Yesu ageze mu muryango w’inzu ya Yayiro, ntiyakundira umuntu weese kwinjirana na we uretse Peetero, Yohaana, Yaakobo hamwe na Yayiro na nyina w’uwo mukoobwa. 52 Bageze mu nzu, basanga abantu boose baririra uwo mukoobwa, bateera heejuru. Maze Yesu arababwira ati, "Murekeraho kurira kuko umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye."

53 Baramuseka kuko baari baazi neeza yuuko uwo mukoobwa yapfuuye. 54 Yesu abwira abantu baari mu nzu ngo baje hanze, maze amufata ukuboko avuga mu ijwi rirenga ati, "Mukoobwa kanguka." 55 Uwo mukoobwa atangira guhuumeeka neeza ako kaanya arahaguruka. Yesu ategeka ko bamuha icokurya. 56 Ababyeyi b’uwo mukoobwa baratangaara caane. Ariko Yesu abategeka kutagira umuntu wo babibwira.

Veja também