Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 8

43 Muri abo, haarimo umugore wari amaze imyaka cumi n’ebyiri arwaye indwara y’abagore yo kuva. Yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntaawashoboye kumukiza. 44 Nuuko uwo mugore yegeera Yesu amuturutse inyuma akora ku mukugiro w’umwenda we, ako kaanya amaraso aratsina.

45 Yesu arabaza ati, "Ni inde unkozeho?"

Abantu boose barahakana. Peetero aramubwira ati, "Daatabuja, abantu benshi baragukurikiye kandi barakubyiga ndetse bakanagufataho."

46 Ariko Yesu aravuga ati, "Hari umuntu unkozeho abigendereye kuko numviise imbaraga zimvamo."

47 Nuuko uwo mugore amenye ko Yesu adahishwa, aza afite ubwoba bwinshi, apfukama imbere ye. Abwira rubanda impamvu yatumye amukoraho, ababwira n’ukuntu indwara yo kuva yashootse ikize.

48 Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro."

Veja também