Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 9

12 Nuuko bugiiye kwira, abiigiishwa be cumi na babiri baramwegeera, baramubwira bati, "Mwigiisha, seezerera abantu babone uko baja hakurya gushaaka ibyokurya n’aho kuraara kuko aha turi ntihatuuye abantu."

13 Ariko Yesu arabasubiza ati, "Ahuubwo mube ari mwe mubagaburira."

Abiigiishwa baramusubiza bati, "Dore dufite imigaati itaanu n’isamaaki ebyiri gusa, keretse niiba twaja kugura ibyahaaza aba bantu boose." 14 Haariho abagabo nk’ibihumbi bitaanu.

Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Mubabwire biicare, buri gatsiko kabemo abantu mirongo itaanu." 15 Abiigiishwa bagenza nk’uko ababwiye, maze abantu boose bariicara. 16 Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu. 17 Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n’ebyiri z’imigaati n’isamaaki byo abantu baari baasigaje.

Veja também