32 Ibyo byabaaye, Peetero na bagenzi be babiri basinziiriye. Muri ako kaanya barakanguka babona ikuzo rya Yesu n’abagabo babiri bamuhagaze iruhande. 33 Nuuko Moose na Eliya bari haafi gutandukana na we, Peetero aravuga ati, "Mwigiisha ni byiza ko turi hano! Mbona ko twakubaka amahema atatu, rimwe ribe iryawe, irindi ribe irya Moose, naho irindi ribe irya Eliya." Yavuze atyo kuko ntiyari azi ibyo avuga.
Publicidade