Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 11

Amatawuni Yanze Kwihana

20 Nuuko atangira gucaaha abatuuye mu matawuni yo yakoreyemo ibitangaaza byinshi, ariko bakanga kwihana. 21 Arababwira ati, "Muzaabona ishano mwa bantu b’i Koraziini mwe! Namwe ab’i Betsayida muzaabona ishano. Kuko ibitangaaza byakorewe muri mwe, iyo bikorerwa i Tiiro n’i Sidoni, abaaho baba barambaye ibiguniya baakisiiga itaazi nk’ikimenyeetso co kwihana. 22 Ariko ndababwira yuuko, ku munsi wo guciirwaho urubanza, bizooroha kwihanganira ab’i Tiiro n’i Sidoni kuruta mwe. 23 Kandi namwe ab’i Kaperenawumu,

mbese mushizwe heejuru ngo mugere ku ijuru?

Oya, muzaamanurwa mugezwe ikuzimu.

Kuko iyo ibitangaaza byabakorewemo bikorerwa i Sodomu, iba igihagaze kugeza nan’ubu. 24 11:24 Mat 10:15; Luk 10:12.Ariko ndababwira yuuko ku munsi wo guciirwa imanza, ab’i Sodomu baziihangaanirwa kurusha uko mwe muziihangaanirwa."

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também