Nyina wa Yesu n’Abavandimwe be
46 Igihe Yesu yari akivugana n’abantu benshi, nyina n’abavandimwe12:46 Ibindi byanditswe byera bavuga beene nyina cangwa beene se mu mwanya w’abavandimwe. be baari bahagaze hanze, bashaaka kuvugana na we. 47 12:47 Bimwe mu byanditse byera ntibifite umurongo wa 47.Umuntu aramubwira ati, "Dore, nyoko n’abavandimwe baawe bahagaze hanze, barashaaka kuvugana naawe."
48 Yesu asubiza uwari amaze kumubwira ati, "Maama ni nde, kandi abavandimwe banje ni bande?" 49 Nuuko atunga urutoki ku biigiishwa be, maze aravuga ati, "Dore maama n’abavandimwe banje! 50 Kuko umuntu weese ukora ibyo Daata wo mu ijuru ashaaka ni we mwene daata, ni we mushiki wanje kandi ni we maama."