Umugani w’Akabuto Gato
31 Yesu abaciira undi mugani ati, "Ubwami bw’ijuru bumeze nk’akabuto gato kitwa sinaapi ko umuntu yabibye mu murima we. 32 Ni ko kabuto gatooya kuruta izindi mbuto zoose, ariko iyo gakuze kaba igiti kinini gifite amashami ndetse inyoni zo mu kireere zaarika mu mashami yaaco."