Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 14

Yesu Agendera ku Maazi

22 Ako kaanya Yesu ategeka abiigiishwa kwinjira mu bwato ngo bamubanzirize haakurya, mu gihe we agiseezerera rubanda. 23 Amaze kubaseezerera, azaamuuka umusozi wenyine aja gusenga. Bwagoroobye ari yo wenyine, 24 kandi ubwato bwari bugeze kure y’inkengeero buhungabanywa n’imivumba kuko umuyaga wari ubaturutse imbere.

25 Nuuko mu gitondo ca kare kare, aza abagana agendeesha amaguru heejuru y’inyanja. 26 Ariko abiigiishwa bamuboonye agendera ku nyanja, basha ubwoba, ni ko kuvuza induuru bati, "Ni umuzimu!"

27 Ako kaanya Yesu avugana na bo arababwira ati, "Nimuhuumure, ni njeewe, mwitiinya."

28 Peetero ni ko kumusubiza ati, "Nyagasani, niiba ari wowe koko, ntegeka ngusange, ngendera heejuru y’amaazi."

29 Yesu ati, "Ngwino." Nuuko Peetero ava mu bwato, atangira kugendera heejuru y’amaazi, asanga Yesu. 30 Ariko aboonye umuyaga ubaaye mwinshi, agira ubwoba, maze atangira kurohama, nuuko ateera heejuru ati, "Nyagasani, ntabaara!"

31 Ako kaanya Yesu arambuura ukuboko kwe aramusingiira, aramubwira ati, "Wa mwemera gato we, kuki washidikanyije?"

32 Nuuko bageze mu bwato, umuyaga uratuuza. 33 Abaari mu bwato baramuramya, bavuga bati, "Ni ukuri uri Umwana w’Imaana!"

Veja também