Umugore Wagize Kwizeera
21 Yesu arahava aja mu disiturikiti y’i Tiiro n’i Sidoni. 22 Muri ako kaanya haba haaje Umunyakanaanikazi wari utuuye muri ako gace, asanga Yesu, ateera heejuru caane ati, "Nyagasani, Mwana wa Dawudi, ngirira imbabazi, umukoobwa wanje yateewe na dayimooni."
23 Ariko ntiyagira ico amusubiza. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera baramwinginga, baramubwira bati, "Mwirukane kuko ayombera inyuma yaacu."
24 Arabasubiza ati, "Ntaahandi nooherejwe, keretse mu ntaama za Isirayeli zaazimiye."
25 Uwo mugore araaza apfukama imbere ye, aravuga ati, "Nyagasani, ntabaara."
26 Yesu aramusubiza ati, "Ntaabwo bikwiriye gufata ibyokurya by’abaana maze ukabijugunyira imbwa."
27 Umugore na we ati, "Ni koko Nyagasani, ariko imbwa na zo zirya ibisigarizwa bigwa bivuuye ku meeza ya sheebuja."
28 Maze Yesu aramusubiza ati, "Mugore, ufite kwizeera gukomeye! Bikubeere nk’uko ubishaaka." Ako kaanya umukoobwa we arakira.