Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 16

Umusemburo w’Abafarisaayo n’Abasadukaayo

5 Abiigiishwa ba Yesu bageze haakurya, baari biibagiwe kujaana imigaati. 6 16:6 Luk 12:1.Yesu arababwira ati, "Murabe maaso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisaayo n’uwAbasadukaayo." 7 Bo reero baravugana bati, "Ni uko tutaazanye imigaati."

8 Nuuko Yesu amaze kubimenya, arababwira ati, "Mwa beemera gato mwe, kuki muvuga ibyerekeye uko mutaazanye imigaati? 9 16:9 Mat 14:17-21.Na n’ubu ntimuraasobaanukirwa? Ntimwibuka ya migaati itaanu ku bantu ibihumbi bitaanu, kandi haasigaye ibisobane bingaahe? 10 16:10 Mat 15:34-38.Cangwa ya migaati irindwi ku bantu ibihumbi bine, kandi haasigaye ibisobane bingaahe? 11 Mushobora mute kudasobaanukirwa ko atari imigaati navugaga? Mwirinde imisemburo y’Abafarisaayo n’Abasadukaayo!"

12 Nuuko basobaanukirwa ko ataababwiraga kwirinda umusemburo w’imigaati, ahuubwo ko ari ukwirinda inyigiisho z’Abafarisaayo n’izAbasadukaayo.

Veja também