Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 17

Yesu Akiza Umuhungu Uteewe na Dayimooni

14 Bageze ku bantu benshi, umugabo yegeera Yesu, aramupfukamira, 15 maze aramubwira ati, "Nyagasani, girira umuhungu wanje imbabazi, kuko arwaye igicuri kikaba kimubabaza caane. Akunda kugwa mu muriro ndetse no mu maazi. 16 Namuuzaniye abiigiishwa baawe, ariko ntibaashobora kumukiza."

17 Yesu aramusubiza ati, "Yemwe bantu b’iki gihe batiizeera kandi baayobye, nzabaana namwe kugeza ryari? Nzabiihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano." 18 Yesu acaaha ya dayimooni, maze imuvamo, umuhungu aheerako arakira.

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também