Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 20

Yesu Ahumuura Abantu Babiri Bahumye

29 Igihe Yesu n’abiigiishwa be baavaga i Yeriko, abantu benshi barabakurikira. 30 Abantu babiri bahumye baari biicaye iruhande rw’inzira. Bumviise yuuko Yesu ari kunyuraho, bateera heejuru bati, "Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tugirire imbabazi!"

31 Abantu barabacaaha ngo baceceke, ariko barushaho guteera heejuru bati, "Tugirire imbabazi, Nyagasani, Mwana wa Dawudi!"

32 Yesu arahagarara maze arabahamagara, arababaza ati, "Murashaaka ko mbakorera iki?"

33 Baramusubiza bati, "Nyagasani, turashaaka ko amaaso yaacu ahumuuka."

34 Yesu abagirira impuhwe, abakora ku maaso, ako kaanya barareeba maze baramukurikira.

Veja também