Yesu Avuga Ibyerekeye Gusenyuka kw’Inzu y’Imaana
1 Ubwo Yesu yavaga mu Nzu y’Imaana, arikugenda, abiigiishwa be baramusanga maze bamwereka imyubakire y’Inzu y’Imaana. 2 Nuuko arababaza ati, "Ntimureeba ibi byose? Ndababwira ukuri yuuko aha hatazaasigara ibuye rigeretse ku rindi, byose bizaajugunywa haasi."