Publicidade

Mateus 24

Kuuza k’Umwana w’Umuntu

29 Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’imibabaro, izuuba riziijima, n’ukwezi ntikuzaava, inyenyeeri zizaagwa ziva mu kireere, n’imbaraga zo mu kireere zizanyeganyezwa. 30 Nuuko ikimenyeetso c’Umwana w’Umuntu kizaaboneka mu ijuru, kandi amooko yoose yo ku isi azaacura umuboroogo, maze babone Umwana w’Umuntu aziye ku bicu byo mu ijuru afite imbaraga n’ikuzo ryinshi. 31 Azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z’isi, bavuze impanda iranguruye, bakungaanye abo yatooranyije, uheereye aho isi itangiriye ukageza aho irangiriye.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-