Umugani w’Umugaragu Wiringirwa n’Umugaragu w’Umuhemu
45 Mbese ni nde mugaragu w’umwiringirwa kandi ufite ubwenge? Ni uwo sheebuja yasigiye kuja aheereza abandi bagaragu ibyokurya mu gihe gikwiriye. 46 Hahiirwa umugaragu wo sheebuja azaagaruka agasanga ari gukora ibyo yamushinze. 47 Ndababwira ukuri yuuko, azamwegurira ibintu bye byose. 48 Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati, ‘Daatabuja aratinze,’ 49 maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be, no gusangira n’abasinzi, 50 sheebuja azaagaruka igihe umugaragu we adateekereza kandi ataazi. 51 Azaamuhana yihanikiiriye24:51 Bimwe mu byanditswe byera bivuga biti, Azaamucagagura , amushire aho indyarya ziri, aho bazaarira kandi bagahekenya ameenyo."