Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 25

Umugani w’Abagaragu Batatu

14 25:14 Luk 19:11-27. Ubwami bw’Imaana bwagereranywa n’uyu mugani. Haabaayeho umugabo washaatse kuja ku rugendo, ataraagenda ahamagara abagaragu be, abaha kureeberera ibintu bye. 15 Umwe amuha italanta itaanu, undi ebyiri, undi imwe, buri umwe amuha akurikije uko ashoboye. Haanyuma aragenda. 16 Ako kaanya uwahaawe italanta itaanu aja kuzikoreesha, yunguka izindi itaanu. 17 Uwahaawe italanta ebyiri na we yungukamo izindi ebyiri. 18 Ariko uwahaawe italanta imwe aragenda acukura icoobo mu taka atabamo italanta ya sheebuja. 19 Nyuma y’igihe kireekire sheebuja w’abo bagaragu araaza, ahamagara abagaragu be kugira ngo bamurike ibyo yabasigiye. 20 Umugaragu wahaawe italanta itaanu araaza, aramubwira ati, Daatabuja, wampaaye italanta itaanu, dore nungutsemo izindi talanta itaanu.21 Sheebuja aramusubiza ati, Wakoze mugaragu mwiza kandi wiringirwa, wabaye umwiringirwa mu bintu bike, nzagushinga ibisumbaho, ngwino wiishiimane na shoobuja!22 Uwahaawe italanta ebyiri na we araaza abwira sheebuja ati, Daatabuja wampaaye italanta ebyiri, dore nungutsemo izindi talanta ebyiri.23 Sheebuja aramusubiza ati, Nuuko mugaragu mwiza kandi wiringirwa, wabaaye umwiringirwa mu bintu bike, nzagushinga ibisumbaho, ngwino wiishiimane na shoobuja!24 Naho uwahaawe italanta imwe araaza, aravuga ati, Daatabuja, namenye ko uri umuntu utagira imbabazi, usaaruura aho utaabibye, ukaanura aho utaanitse. 25 Bityo reero naratiinye, ndagenda mpisha italanta yaawe mu taka. Dore fata ibyawe!26 Ariko sheebuja aramusubiza ati, Wa mugaragu mubi we kandi w’umunebwe! Wari uzi ko nsaaruura aho ntaabibye kandi nkaanura aho ntaanitse? 27 Wari ukwiriye kuba warashize italanta yanje mu bbanka, maze naagaruka nkabona ibyanje n’amagoba yabyo. 28 Noone nimuyimwake, muyiheereze ufite italanta cumi. 29 25:29 Mat 13:12; Mar 4:25; Luk 8:18.Kuko umuntu weese ufite, azongereerwa byinshi, naho udafite na busa azaakuurwaho na gake yari afite. 30 25:30 Mat 8:12; 22:13; Luk 13:28.Naho uyu mugaragu utagira ico amaze, nimumujugunye hanze mu mwijima, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo.

Veja também