Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 26

Yesu Asengera i Getsemaani

36 Nuuko Yesu ajaana n’abiigiishwa be ahantu hiitwa i Getsemaani, maze arababwira ati, "Nimube mwicaye aha nje hirya gusenga." 37 Ajaana na Peetero, na beene Zebedaayo bombi ari bo, Yaakobo na Yohaana, maze atangira kugira agahinda n’ishavu. 38 Yesu arababwira ati, "Mfite agahinda kenshi mu mutima, kenda kunyica. Nimugume aha, kandi mube maaso hamwe nanje." 39 Yigira imbere gato, yuubama haasi maze asenga avuga ati, "Daata, niiba bishoboka, nkiza ubu bubabare, ariko byekuba uko nshaaka ahuubwo bibe uko ushaaka." 40 Nuuko agaruka aho abiigiishwa be bari, asanga basinziiriye, maze abwira Peetero ati, "Ntimushobora kuba maaso nanje kumara isaaha imwe yoonyine? 41 Nimube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urakunze, ariko umubiri ufite intege nke."

42 Asubirayo ubwa kabiri maze arasenga ati, "Daata, niiba ari ngombwa ko nyura muri ubu bubabare, bibe nk’uko ubishaaka." 43 Agarutse asanga bongeye gusinziira, kuko amaaso yaabo yari afite ibitotsi byinshi.

44 Yesu yongera kubasiga, asubirayo asenga ubwa gatatu asubira muri ya magambo. 45 Arongera asanga abiigiishwa be, arababwira ati, "Muracasinziiriye, muracaruhuutse? Dore igihe kirageze Umwana w’Umuntu akagambaanirwa, agashirwa mu maboko y’abanyabyaha. 46 Nimuhaguruke tugende! Dore ungambaanira ari hano."

Veja também