Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 4

Yesu ageragezwa na Sataani

1 4:1 Heb 2:18; 4:15. Nuuko Yesu ajanwa n’Umwuka w’Imaana mu butaayu kugira ngo ahageragerezwe na Sataani. 2 Ubwo yari amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ane asiibye, Yesu arasonza. 3 Umushukanyi aramwegeera aramubwira ati, "Niiba uri Umwana w’Imaana koko, tegeka aya mabuye ahinduke imigaati."

4 Ariko Yesu aramusubiza ati, "Biranditswe ngo,

Umuntu ntaabwo atungwa n’umugaati gusa,

ahuubwo abeeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imaana."

5 Nuuko Sataani arongera ajaana Yesu mu tawuni nkuru Yeera, amuhagarika ku gasongeero k’Inzu y’Imaana, 6 maze aramubwira ati, "Niiba uri Umwana w’Imaana, simbukira haasi, kuko byanditswe ngo,

Imaana izaagutegekera abaamalayika baayo,

bagutegere amaboko bakuramire,

kugira ngo ikirenge caawe kidasiitaara ku ibuye."

7 Yesu aramusubiza ati, "Kandi, byanditswe ngo, Ntukagerageze Uhoraho Imaana yaawe."

8 Nuuko Sataani arongera ajaana Yesu mu mpinga4:8 Ku gasongero cangwa agatwetwe k’ikirunga y’ikirunga kireekire caane, amwereka ubwami bwose bwo ku isi n’icuubahiro caabwo, 9 aramubwira ati, "Biriiya byose ndabiguha, n’upfukama ukandamya."

10 Yesu aramusubiza ati, "Hoshi genda, Sataani! Kuko byanditswe ngo,

Uramye Uhoraho Imaana yaawe,

abe ari yo yoonyine ukorera."

11 Sataani amusiga ahongaho, haaza abaamalayika baramukorera.

Veja também