Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 7

Guciira Abandi Imanza

1 Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa. 2 7:2 Mar 4:24.Kuko urubanza muciira abandi ari rwo muzaaciirwa, kandi urugero mugeramo ari rwo muzaagererwamo. 3 Kuki ureeba igitokoozi co mu jiisho rya mugenzi waawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? 4 Cangwa se, wabwira ute mugenzi waawe uti, Reka ngutokoore igitokoozi kiri mu ijiisho ryawe,kandi utareeba umugogo uri mu ryawe? 5 Wa ndyarya we, banza utokoore umugogo uri mu jiisho ryawe, nuuko ubone uko wakiza mugenzi waawe igitokoozi kiri mu jiisho rye.

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também