Abuubatsi Babiri
24 Umuntu weese wumva aya magambo yanje akayakurikiza, ameze nk’umunyabwenge wuubatse inzu ye ku rutare. 25 Nyuma, imvura iragwa, imyuzure iratemba, umuyaga urahuuha byose byihuura kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari yubatswe ku rutare. 26 Kandi umuntu weese wumva aya magambo yanje ntaayakurikize, azaamera nk’umupfaapfa wuubatse inzu ye ku umuseenyi. 27 Imvura iragwa, imyuzure iratemba, umuyaga urahuuha, byose bikoranira kuri iyo nzu ihita igwa. Si ukugwa gusa ahuubwo yahindutse ubushingwe!"