Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 8

Yesu Ahoosha Umuyaga Mwinshi

23 Nuuko Yesu agiiye mu bwato, abiigiishwa be baramukurikira. 24 Habyuka umuyaga mwinshi mu nyanja kugeza ubwo ubwato bwari bugiiye kurengerwa n’imivumba. Ariko Yesu we yari asinziiriye. 25 Nuuko baja aho ari maze baramukangura, baramubwira bati, "Nyagasani, dutabaare turarimbutse!"

26 Yesu arabasubiza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba, mwa banyakwizeeraguke mwe?" Nuuko arahaguruka acaaha umuyaga n’inyanja, maze haratuuza caane.

27 Abantu boose baratangaara baravuga bati, "Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n’inyanja bikamwumvira?"

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também