Yesu Akiza Abagabo Babiri Bateewe na Dayimooni
28 Yesu ageze haakurya mu gihugu c’Abagadareeni8:28 Ibindi byanditswe byera bivuga igihugu c’Abagadareeni cangwa Gerasa cangwa Gadarenoni , abagabo babiri baari bateewe n’abadayimooni baaza bamusanga baturutse mu bituuro. Baari bateeye ubwoba, ku buryo ari nta muntu wari ukinyura muri iyo nzira. 29 Ako kaanya bateera heejuru bati, "Udushaakaho iki Mwana w’Imaana? Mbese uzanywe hano no kutwiciisha agashinyaguro igihe kitaraagera?"
30 Haafi aho haari umugana w’ingurube ziriisha. 31 Nuuko abo badayimooni binginga Yesu bati, "Nuutwirukana, utwohereze muri uriiya mugana w’ingurube."
32 Yesu arabasubiza ati, "Nimugende." Nuuko bava muri abo bagabo baja mu ngurube, maze umugana woose umanuka ku gacuri ugwa mu nyanja urarohama.
33 Abashumba baari baragiye izo ngurube barahunga. Bageze mu tawuni, bateekerereza abantu ibyabaye byose n’ibyerekeye ba bagabo baari bateewe n’abadayimooni. 34 Bityo abantu boose bo muri iyo tawuni baja gusanganira Yesu. Bamuboonye, baramwinginga ngo abaviire mu gihugu.