Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 8

Yesu Akiza Umugaragu w’Umutware w’Abasirikare

5 Yesu ageze i Kaperenawumu, umutware w’abasirikare ijana aramwegeera, aramwinginga 6 aramubwira ati, "Nyagasani, nasize umugaragu wanje mu rugo aryamye, kandi arababara bikabije." 7 Yesu aramusubiza ati, "Ndaaza mukize." 8 Uwo mutware w’abasirikare ijana aramusubiza ati, "Nyagasani, ntibinkwiriye ko winjira mu nzu yanje, ahuubwo vuga ijambo ryawe gusa, umugaragu wanje arakira. 9 Kuko nanje ndi umuntu ufite ububaasha, kandi mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti, Genda,aragenda, naabwira undi nti, Ngwino,akaaza, naabwira umugaragu wanje nti, Kora iki,akagikora."

10 Yesu abyumviise, aratangaara abwira abaari bamukurikiye ati, "Ndababwira ukuri ko muri Isirayeli ntiigeze mbona umuntu ufite kwizeera nk’uku. 11 8:11 Luk 13:29.Kandi ndababwira yuuko benshi bazaaturuka iburasirazuuba n’iburengerazuuba, bagasangira na Aburahamu, Isaaka na Yaakobo mu Bwami bwo mu ijuru, 12 8:12 Mat 22:13; 25:30; Luk 13:28.naho abaari baragenewe kuba abazunguura b’ubwo Bwami bakajugunywa hanze mu mwijima, aho bazaaririra bagahekenya ameenyo." 13 Nuuko Yesu abwira uwo mutware w’abasirikare ijana ati, "Genda, bikubeere nk’uko ubyizeeye." Muri ako kaanya, umugaragu we arakira.

Veja também