Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 9

Umukoobwa wa Yayiro n’Umugore wafashe ku Mwenda wa Yesu

18 Akivuga ibyo, haaza umutware w’isinagoogi aramupfukamira aramubwira ati, "Umukoobwa wanje amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho."

19 Nuuko Yesu arahaguruka, ajaana n’abiigiishwa be, bakurikira uwo mutware.

20 Ako kaanya haaza umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri. Amuturuka inyuma afata ku mukugiro w’umwenda we, 21 kuko yibwiraga ati, "Ninkora ku mwenda we gusa, ndakira."

22 Yesu arahinduka, amuboonye, aramubwira ati, "Huumura mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije." Ako kaanya, uwo mugore arakira.

23 Yesu ageze mu rugo rwa wa mutware, abona abavuza imyironge baririra uwapfuuye hamwe n’abandi benshi bacura umuboroogo, 24 arababwira ati, "Nimusohoke, umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye." Nuuko baramuseka. 25 Boose bamaze kugera hanze, Yesu arinjira amufata ukuboko, umukoobwa arahaguruka. 26 Iyo nkuru ikwira hoose.

Veja também