Pular para o conteúdo
Publicidade

LUKA 1

11 Nuuko malayika w’Uhoraho aramubonekera, ahagarara iburyo bw’igicaaniro c’ibihuumura neeza. 12 Zaakariya amuboonye ariikanga agira ubwoba, 13 ariko malayika aramubwira ati, "wiitiinya Zaakariya, kuko Imaana yumviise gusenga kwawe. Umugore waawe Elizaabeeti azaakubyarira umuhungu nuuko uzamwite Yohaana. 14 Azaakubeera umuneezeero n’ibyishiimo, ndetse benshi baziishiimira kuvuka kwe. 15 Azaaba umuntu ukomeye imbere y’Imaana. Ntaazanywa divaayi cangwa igisindiisha coose, kandi azuuzuzwa Umwuka Weera uheereye akiri mu nda ya nyina. 16 Azaayobora Abiisirayeli kugira ngo biihane ibyaha byabo bagarukire Imaana, 17 kandi azaagendera imbere y’Imaana mu Mwuka n’ububaasha nka Eliya. Azaahuuza imitima y’abaana n’ababyeyi, hamwe n’abatumvira Imaana, azaabayobora mu bwenge bwo kuyumvira, kugira ngo ateguure abantu maze batungaanire Imaana."

Estes versículos te tocaram? Ore agora!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.

Veja também