Pular para o conteúdo
Publicidade

Lucas 1

Malayika Atangaariza Mariya ko Azaabyara Yesu

26 Igihe Elizaabeeti yari afite inda y’ameezi atandatu, Imaana ituma malayika Gaburyeri mu tawuni y’i Galileeya yitwa Nazaareeti. 27 1:27 Mat 1:18.Imutuma ku mwari w’isugi wiitwa Mariya wari usabwe n’umugabo witwaga Yozefu wo mu muryango wa Dawudi. 28 Malayika abonekera Mariya aramubwira ati, "Ni amahoro uhiiriwe! Uhoraho ari kumwe naawe."

29 Mariya ariikanga, ahagarika umutima ku bw’iyo ndamutso ateekereza ico imenyeesha. 30 Malayika aramubwira ati, "Ntuugire ubwoba Mariya, kuko uhiiriwe ku Maana. 31 1:31 Mat 1:21.Dore uzaasama inda, ubyare umuhungu, uzamwite Yesu. 32 Azaaba ukomeye, kandi aziitwa Umwana w’Isumbabyose. Imaana izaamugira Umwami nka seekuruza Dawudi. 33 Azaaba Umwami mu nzu ya Isirayeli iteeka ryose, ndetse Ubwami bwe ntibuzaashira."

34 Mariya abaza uwo malayika ati, "Ibyo bizaabaho bite ko ntaamugabo mfite?"

35 Malayika aramusubiza ati, "Umwuka Weera azaakuuzaho, n’ububaasha bw’Isumbabyose bukubundikire mu gicuucu ce, ni co gituma umwana uzaavuuka azaaba Uweera, akiitwa Umwana w’Imaana. 36 Dore mwene waanyu Elizaabeeti na we afite inda y’umuhungu yo mu bukeecuru. Uwitwaga ingumba, ubu ni ukwezi kwe kwa gatandatu atwite, 37 kuko ari ntaajambo Imaana ivuga ngo rihere."

38 Mariya aramubwira ati, "Dore ndi umuja w’Imaana, byose bimbeho uko uvuze." Nuuko malayika amusiga aho aragenda.

Veja também