34 Mariya abaza uwo malayika ati, "Ibyo bizaabaho bite ko ntaamugabo mfite?"
35 Malayika aramusubiza ati, "Umwuka Weera azaakuuzaho, n’ububaasha bw’Isumbabyose bukubundikire mu gicuucu ce, ni co gituma umwana uzaavuuka azaaba Uweera, akiitwa Umwana w’Imaana. 36 Dore mwene waanyu Elizaabeeti na we afite inda y’umuhungu yo mu bukeecuru. Uwitwaga ingumba, ubu ni ukwezi kwe kwa gatandatu atwite, 37 kuko ari ntaajambo Imaana ivuga ngo rihere."
38 Mariya aramubwira ati, "Dore ndi umuja w’Imaana, byose bimbeho uko uvuze." Nuuko malayika amusiga aho aragenda.