Mariya Ashiima Imaana
46 Maze Mariya aravuga ati,
"Umutima wanje uhimbaaze Uhoraho,
47 kandi wishiimire Imaana Umukiza wanje,
48 kuko yitaaye ku kwiciisha bugufi ku muja we.
Kuva ubu, ab’ibihe byose bazanyita uhiiriwe,
49 kuko Ushoborabyose yankoreye ibikomeye,
izina rye ni iryera.
50 Imbabazi z’Uhoraho zihora ku bamwubaha,
b’ibihe byose.
51 Imaana yakoreesheje ukuboko kwayo gukomeye,
gutaatanya abiibone n’imigambi yaabo.
52 Yimuye abaami ku ngoma,
ishira heejuru abiiciisha bugufi.
53 Imaana yahaagije ibyiza abafite inzara,
ariko abakire yabaseezereye amaara masa.
54 Yatabaaye Isirayeli umugaragu waayo,
kandi yibutse kugirira imbabazi
55 Aburahamu n’urubyaro rwe iteeka ryose,
nk’uko yabwiye ba sogokuruza."