Malayika Atangaaza Ivuuka rya Yohaana Umubatiza
5 Ku ngoma ya Herodi umwami w’i Buyuda, haariho Umuheerezabitambo witwaga Zaakariya. Yari akomooka mu muryango w’abaheerezabitambo wa Abiya. Umugore we yitwaga Elizaabeeti, akaba yari akomooka mu muryango wa Arooni, Umuheerezabitambo Mukuru.