Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 21

Yesu aja i Yerusaalemu mu Cuubahiro

1 Yesu n’abiigiishwa be beegeereje i Yerusaalemu, bagera i Betifage ku musozi wa Elayoni. Nuuko Yesu yoohereza abiigiishwa babiri 2 arababwira ati, "Ni muje mu caaro kiri imbere yaanyu, mukihagera, murabona indogobe izirikanywe n’iyaayo, muziziture muzinzanire. 3 Nihagira ugira ico ababaza, mumubwire muti, Daatabuja arazishaaka.Kandi arazibagarurira vuba." 4 Ibi byabayeho kuzuza ibyo umuhanuuzi yari yaravuze ati,

5 "Mubwire ab’i tawuni y’i Siyoni muti,

Dore umwami waanyu arikuuza!

Yiciishije bugufi, aheetswe n’indogobe,

aheetswe n’icana c’indogobe."

6 Nuuko abiigiishwa baragenda, bakora nk’uko Yesu yabategetse. 7 Baazana ya ndogobe n’icaana caayo, babisasaho imyenda yaabo nuuko Yesu yiicaraho. 8 Rubanda nyamwinshi basasa imyenda yaabo mu nzira, abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira. 9 Abantu benshi baagendaga imbere n’inyuma ya Yesu batangira guteera heejuru bati,

"Hozaana, asingizwe Umwana wa Dawudi!

Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

Hozaana ahasumba hoose mu ijuru!"

10 Yesu yinjiye i Yerusaalemu, i tawuni nkuru yoose irakangarana. Abantu barabaza bati, "Uwo ni nde?" 11 Rubanda nyamwinshi baravuga bati, "Uyu n’umuhanuuzi Yesu, w’i Nazaareeti y’i Galileeya."

Veja também