2 Ubwo baaramyaga Nyagasani no kwiyiriza ubusa, Umwuka Weera yarababwiye ati, "Nimunshirire Barinaba na Sawuli ukwabo, maze baje gukora umurimo nabahamagariye."
3 Nuuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli maze baraboohereza.
Barinaba na Sawuli Baja i Kupuro
4 Barinaba na Sawuli batumwe n’Umwuka Weera, bamanukira i Serewukiya, maze bahafatira ubwato bagana mu kirwa c’i Kupuro.