Pular para o conteúdo
Publicidade

Atos 16

10 Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaaka uko twakwambuka tukaja i Makedooniya, kuko twari tumaze kumenya neeza yuuko Imaana iduhamagarira kwamamaza Inkuru Nziiza mu bantu b’aho.

Lidiya w’i Filipi Yeemera Kristo

11 Dufatira ubwato i Torowadi, tugana Samatirasi, bukeeye tuja Neyapoli, 12 tuvuuyeyo tuja i Filipi, ari yo tawuni nkuru mu disiturikiti ya mbere ya Makedooniya ahaategekwaga n’Abarooma. Twamaze iminsi muri iyi tawuni nkuru. 13 Ku munsi w’Isaabato, tuva mu tawuni tugana iruhande rw’uruuzi, ahantu ho twateekerezaga ko bahasengera. Nuuko turiicara maze dutangira kugaaniira n’abagore baari bahateeraniye. 14 Umugore wiitwaga Lidiya, wari usanzwe asenga Imaana, aratwumva. Yari akomooka mu tawuni nkuru ya Tiyatira kandi yari umucuruuzi w’imyenda y’imihengeri. Nyagasani amuha umutima wo gutega amatwi ibyo Pawulo yavugaga. 15 Amaze kubatizanywa n’abo mu rugo rwe, atwinginga avuga ati, "Niiba mubona koko ko neemera Nyagasani, nimuuze mucumbike iwanje." Nuuko atwemeza kuja iwe.

Pawulo na Silaasi mu Gihome i Filipi

16 Umunsi umwe, ubwo twajaga ahantu basengera, duhuura n’umukoobwa wari umuja utuuwemo na dayimooni yatumaga aragura. Uko kuragura kwe kwatumaga baasheebuja babona inyungu nyinshi caane. 17 Yakurikiraga Pawulo na twe, maze agateera heejuru avuga ati, "Aba bantu ni abagaragu b’Imaana Isumbabyose, kandi bamamaza inzira y’agakiza."

Veja também