24 Yesu aciira abantu undi mugani ati, "Ubwami bw’ijuru bwagereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziiza mu murima we. 25 Ariko abantu basinziiriye, umwanzi araaza abiba urumamfu mu ngano, maze ariigendera. 26 Ingano zimaze kumera no kugaragaza imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara. 27 Abagaragu be baraaza baramubaza bati, ‘Daatabuja, ntiwari warabibye imbuto nziiza mu murima waawe? Noone se, urumamfu rwaje rute?’ 28 Arabasubiza ati, ‘Umwanzi ni we wabikoze.’ Abagaragu barongera bati, ‘Noone urashaaka ko tuja kururandura?’ 29 Ariko we arabasubiza ati, ‘Oya, muri uko kurandura urumamfu, mushobora kururandurana n’ingano. 30 Reka byombi bikurane kugeza igihe c’isaaruura, maze mu gihe co gusaaruura nzaabwira abasaaruuzi nti, nimubanze mutoranye urumamfu maze muruhambiremo imiganda murutwike, ingano muzihunike mu kigega canje.’ "
Publicidade
Mateus 13
Umugani w’Urumamfu mu Ngano
Veja também
Publicidade