Barinaba na Sawuli Batumwa
1 Mu itoorero rya Antiyokiya haari abahanuuzi hamwe n’abiigiisha, ari bo Barinaba, Simiyooni wiitwaga Umwirabura, Lusiyasi w’i Kureeni, Manaheni wareranywe na Herodi umutegetsi, hamwe na Sawuli. 2 Ubwo baaramyaga Nyagasani no kwiyiriza ubusa, Umwuka Weera yarababwiye ati, "Nimunshirire Barinaba na Sawuli ukwabo, maze baje gukora umurimo nabahamagariye."
3 Nuuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli maze baraboohereza.